Sezera kugorwa n'indimi utumva. Wige Tekinoroji mu rurimi rwawe, wumve vuba, wige neza, utere imbere byihuse.
Kwiga mu rurimi utumva neza bigutwara igihe kinini usemura amagambo, aho kwibanda ku masomo nyir'izina.
Iyo wiga mu rurimi usanzwe uzi, wumva vuba kandi ugatera imbere vuba. Ariko iyo uhorana na dictionary, biragutinza kandi bigakunaniza.
Ibyo bituma ibyo wakabaye wiga mu gihe gito bitwara igihe kinini, kandi rimwe na rimwe ntubyumve neza nk'uko bikwiye.
Tangira Kwiga UbuHitamo icyiciro cy'amasomo ushaka kwiga, utangire urugendo rwawe mu ikoranabuhanga hamwe na KIGALINOW
Ikiraro kigomba guhuza ibisekuru n'iterambere ry'uburezi mu Rwanda
Cukumbura Amakode yakozwe nabahanga ba KIGALINOW. Iyi Bibiriyoteke ibitse amakode menshi ushobora gukoresha muri project yawe, cyane amakode yo kubaka Frontend.
Reba imishinga ikunzwe kandi iherutse gushyirwaho. Buri mushinga ufite code zuzuye, inyandiko, n'icyerekezo cyo kuwushyira mu bikorwa.
Buri ntambwe utera igufasha gukura no gukomera mu buzima
Gukomeza gukora ibintu bito buri munsi ni mbaraga zituje zihindura ibikorwa bito mo ibisubizo bikomeye. Buri ntambwe utera, n'iyo yaba ari nto cyane, igira uruhare mu kubaka imico igena imitekerereze yawe, umusaruro wawe n'iterambere ryawe ry'igihe kirekire.
Iterambere akenshi ritangira ritagaragara. Bisaba kwihangana no gukomera, kuko imbaraga zikorwa buri munsi zigenda ziyongera buhoro buhoro. Imbogamizi si inzitizi, ahubwo ni amasomo adufasha gukura no gukomera.
Gukora ibito buri munsi bitanga imbaraga zo gukomeza. Guhozaho mu bikorwa bihindura imyitwarire mo ubuhanga. Ikintu uhora ukora urakimenya cyane, kuburyo nibindi byose bifitanye isano nacyo, iyo ubigezemo bikorohera nkaho nabyo usanzwe ubikora.
Ishimire intambwe zose utera, wigire ku makosa, kandi ntucike intege. Uko igihe kigenda, imbaraga zawe zizerekana impinduka nziza zitanga ubuzima bufite intego, iterambere n'inyota yo gukomeza gutera imbere.
Umwete wo gukomeza gutera imbere ni inkomoko y'ibisubizo bikomeye. Ihererekanya ry'ibikorwa bito bihindura ubuzima bwawe buhoro buhoro, bikagera aho utunguranye n'intego zawe. Komeza urinde urwo rukuta rw'iterambere kandi utazigera ureka.
Intego nurufunguzo rufungura umiryango yahantu wifuza kwinjira. Shyiraho intego zisobanutse, gahunda y'igikorwa, kandi ukomeze umurongo wawe n'ubwo habaho imbogamizi. Buri munsi ni amahirwe yo kwegera intego zawe. Ntuzigere uhagarara kugeza ubonye ibyo wari wifuza.
Daily habits compound into life-changing results
Small steps, big difference
Compound growth in action
Kwigishwa na barimu bumva ururimi uvuga neza, nawe wumva neza urwo bavuga bituma utera imbere vuba.
Abarimu bacu si abigisha gusa. Ni abajyanama bitanga kugira ngo ugere ku nsinzi yawe, bakaguha ubumenyi bushingiye ku byifuzo byawe.
Bose bafite uburambe bw'ukuri mu kazi ka software development, kandi bazi uko bagufasha kwiga ubumenyi buri ku isoko ry'umurimo.
Reba Abarimu BoseAbarimu bacu bazi ururimi rwawe, umuco wawe, kandi bakamenya inzitizi ushobora guhura nazo.
Bona ubufasha buhoraho binyuze mu mishinga ifatika, tugufasha kuva utangira kugeza ugeze aho ugana.
Iyongere kubihumbi by'Abanyarwanda biga tekinoroji mu Kinyarwanda. Ntabwo ukeneye ubunararibonye - tuzagufasha kuva ku rwego rw'abatangizi tukugeze ku rwego rw'inzobere.
Amasomo yose arimo ukwinjiza mwisi njya ya Tekinoroji.