Incamake
Inyandiko z'Isomo
Cybersecurity, mu Magambo Make
Cybersecurity ni ukurinda amakuru yawe abitse m'uburyo bw'ikoranabunga (online), kugirango atagerwaho n'abantu bashaka, kuyiba, kuyangiza cyangwa kuyakoresha muburyo bubi.
Aho Igitekerezo cya Cybersecurity Cyavuye
- Mu mwaka w'igihumbi kimwe maganacyenda na mirongo irindwi (1970), mudasobwa zatangiye gukorana kuri network.
- Abantu bahise bamenya ko hari abandi bantu bashobora guca murihumye, bakinjira muri network, bakiba amakuru.
- Mudasobwa yambere yagaragaye ifite virus, hari mu mwaka wa igimbi kimwe maganacyenda mirongo inane (1980).
- Uko interineti yagendaga ikura, ibindi bitero byinshi byagendaga bibaho.
- Leta n'ibigo bikomeye byatangiye kurema amategeko n'ibikoresho byo kurinda amakuru yabyo.
Kuki Dukeneye Cybersecurity?
- Abantu biba buri kintu kibitse m'uiburyo bw'ikoranabuhanga, nk'amafoto, amafaranga cyangwa amakuru/ubutumwa bw'ibanga.
- Aba hackers bahora bashaka intege nke z'ububiko bw'amakuru, kugirango ariho banyura bayagereaho.
- Ibigo bitandukanye bibika amakuru y'abantu benshi, igitero kimwe gishobora kugera kuri buri muntu.
- Leta ikoresha mudasobwa m'ubitaro, amashanyarazi na za banki, Igitero kimwe gishobora gushyira igihugu cyose hasi.