Icyo Abantu Batamenya
Inyandiko z'Isomo
Icyo Abantu Bataamenya (Big Problem)
Abantu ntago baba bazi ko bari gusangiza amakuru yabo abandi bantu, iki nicyo gice cyirengagizwa cya cybersecurity. Buri munsi abantu basangiza abandi amakuru yabo bwite, ariko batabizi.
Ibyo Abantu Bakora Hamwe n'Ingaruka Baba Batazi ko Zabageraho.
- Kuzuza form kuri website runaka: Iyo website ishobora kugurisha makuru yawe.
- Gukora "signup" cyangwa kwiyandikisha kuri software z'ubuntu (free App): App isoma nimero yawe ya telefone (contact), amerekezo yawe (location), amafoto yawe.
- Gupostinga itariki y'amavuko ku mbuga nkoranyambaga (social media): Aba hackers bakoresha itariki y'amavuko cyane mugushaka password.
- Gusangiza amerekezo yawe (location) k'umbuga nkoranyambaga: Abantu bamenya neza aho uherereye.
- Gukoresha W-Fi y'ubuntu (Free Wi-Fi): Abantu runaka bashobora gusoma buri butumwa (message) uri kohereza.
- Click "Accept All Cookies" kuri website: Website ibona (tracking) ibyo uri gukora byose kuka rubanda (online).
- Gupostinga ifoto y'ahantu uba: Abantu badasanzwe bashobora kumenya ahantu uba.
- Gusangiza nimero ya telephone kuka rubanda (publicly): Ushobora kwakira guhamagarwa kenshi by'umwanda (many spam calls) cyangwa igitero cyo gusuwapa (swap) sim card yawe.