Ibikubiye k'urubuga
Ingero Zisanzwe
beginner Intangiriro

Ingero Zisanzwe

Hatangimana Patrick ·
Intangiriro

Inyandiko z'Isomo

1. Imbugankoranyambaga (Social media)

  • Umuntu arapositinze ngo "Nageze Dubai,"
  • Ubwo isi yose ihise imenya ko atari mu rugo.
  • Ibisambo bishobora guhita bitegura ubujura.

2. Apulikasiyo z'Ubuntu (Free Apps)

  • Umuntu adawunulodinze game ku buntu.
  • Game imusabye kugira uburenganzira (access), kuri nimero ya telefone (contact), aho aherereye (location) na camera.
  • Agahita abyemeza (allow) nta kubitekereaho.
  • Sasa iyo company iba ihise igira ububasha bwo kuzajya ibona amakuru yiwe bwite.

3. Form zo ku Karubanda (Public Forms)

  • Umuntu yuzuza form y'imikino y'amahirwe.
  • Akuzuzamo amazina, nimero ya telefone, email na n'aho aherereye (address).
  • Amakuru aghita agurishwa kubindi bigo.
  • Bikazajya byohereza ubutumwa bw'umwanda (spam) kuri babantu bujuje form, amakuru yabo akagurishwa.

4. Amafoto

  • Ugasanga umuntu yapositinze ifoto ya National Identity (ID) cyangwa Passport.
  • Umuntu akaba ashobora gukoresha umwirondoro we mubikorwa bibi.

Kuki Abantu Baguma Bafite Ubujiji

  • Ikoranabuhanga ririhuta cyane kuburyo hari abo risiga.
  • Cybersecurity yumvikana nkaho ikomeye/igoye cyangwa isaba ubundi bumenyi bwihariye.
  • Abantu batekereza ko bo ari nta kibi cyababaho, cyangwa ko bo batakwtakwa na ba hackers.
  • Kutagira umuntu wabigishije kw'ishuri cyangwa m'urugo.
  • Biraborohera gusangiza amkuru yabo ibigo runaka, ariko bikabagora kumva akaga kabirimo.
  • Terms & conditions biba ari birebire cyane, kuburyo bitera ubunebwe kubisoma byose, ubundi abantu baghita bemeza kuri "I Agree."

Ibintu buri Muntu Akwiye Kumenya

  • Jya usoma mbere yo kwemeza "I Agree": Ushobora kuba ugiye guta hanze amakuru yawe.
  • Ntugapositinge amakuru yawe bwite ku karubanda: Umuntu wese uri online aba ashobora kuyabona
  • Ibintu by'ubuntu ntago buri gihe biba ari ubuntu: Amakuru yawe nicyo giciro.
  • Tekereza mbere yuko ugira icyo usangiza abandi: Iyo ikintu cyageze online, kiba kizahaguma iteka.
  • Amakuri yawe afite agaciro kanini: Ibigo biyakoreramo amafaranga menshi.
Link yakopiwe!

Cookie Settings

Theme Customization