CIA Triad
Inyandiko z'Isomo
CIA Triad
CIA (Confidentiality Integrity Availability)
Ni igishushanyo mbonera cyangwa icyitegererezo (foundation model) cy’uko umutekano w’amakuru ugomba kuba umeze.
Hakubiyemo ibintu bigomba gushingirwaho/kwitabwaho kugirango hizerwe ko umutekano wa sisiteme, network n’amporogaramu wuzuye kandi umeze neza, kuburyo amakuru ba atekanye.
1. Confidentiality
Sisiteme, network n’amaporogamu bigomba kwinjirwamo n’abantu babyemerere gusa (only authorized users).
Amakuru y’umwihariko, agomba kujyanwa kure cyane y’abantu batayemerewe.
2. Integrity
Ni ugusuzuma ko amakuru ameze neza (accurate), yuzuye (complete), ari ayanyayo (correct) atahinduwe, kandi ko atigeze agerwaho n’abantu batayemerewe. Ni ugusuzuma ubusugire bw’amakuru.
3. Availability
Ni ugusuzuma ko amakuru agerwaho n’abantu babyemerewe, igihe cyose bayakenereye.