Ibikubiye k'urubuga
Amoko ya Communication
beginner Communication

Amoko ya Communication

Hatangimana Patrick ·
Communication

Inyandiko z'Isomo

A) Hagendewe kucyerekezo amakuru ajyamo (Based on Direction)

  1. Simplex Communication
  2. Half-Duplex Communication
  3. Full-Duplex Communication

1. Simplex Communication

  • Amakuru aba aba ajya mucyerekezo kimwe gusa (one direction only).
  • Uwakira amakuru ntago aba ashobora gusubiza uwohereje amakuru.

Urugero: Amakuru ya radio (radio broadcasting), amakuru ya televisiyo (television (TV) broadcasting).

2. Half-Duplex Communication

  • Amakuru ajya mubyerekezo byombi, ariko ntibibere mugihe kimwe.
  • Sender yohereza amakuru, receiver agategereza, akabasha gusubiza aruko sender yasoje. Sender nawe arongera agategereza, receiver nawe agasoza, bikajya bigenda gutyo gutyo.

Urugero: Walkie-talkies.

Walkie-talkie

Iyo ukanze Push-To-Talk (PTT) button.

  • Uravuga.
  • Undi muntu ubwirwa, akumva gusa.
  • Iyo usoje kuvuga, uvuga ijambo "Over."
  • Ubwirwa nawe agahita akanda button agasubiza.

Iyo bose bakandiye button mugihe kimwe, ntago bashobora kumvikana.

3. Full-Duplex Communication

Amakuru ajya mubyerekezo byombi, kandi mugihe kimwe.

Urugero: guhamagara kuri telephone, ushobora guca umuntu mwijambo, atarasoza kuvuga ibyo yavugaga, nawe agahita agusubiza utarasoza ako kanya

B) Hagendewe kuntera iri hagati yaho amakuru ava (sender) naho ajya (receiver) (Based on Distance)

  • Local Communication: ahererekanywa mu ntera nto, bitarenze inyubako cyangwa ama offices.
  • Wide Area Communication: amakuru yambukiranya imigi (cities), ibihugu n'imigabane.

C) Hagendewe k'uburyo amakuru ari koherezwa mo (Based on Mode)

  • Verbal Communication: Amakuru atangwa hakoreshejwe uburyo bw'amagambo. Urugero: guhamagara kuri telefone (phone calls or video calls).
  • Written Communication: Amakuru atangwa hakoreshejwe uburyo bw'inyandiko (texts). Urugero: kwandika imeyili (email), SMS, ibaruwa (letter).
  • Visual Communication: Amakuru atangwa hakoreshejwe uburyo bw'amashusho n'ibimenyetso (images and video).

Urugero: gukoresha emojis (kurakara, kwishima, guseka, kurira nizindi nyinshi ...), amatara yo kumihanda (traffic lights) aho buri tara ryatse riba ritanga amakuru runaka (kugenda, guhagarara).

SMS: Short Messaging service

SMS: nukohereza amakuru munyandiko (texts), mumagambo make, bukoreshwa kuri telefone.

Link yakopiwe!

Cookie Settings

Theme Customization