Central Processing Unit (CPU)
Inyandiko z'Isomo
Central Processing Unit (CPU) ni ubwonko bwa mudasobwa, butunganya (processing) amakuru yose.
Ibice bya CPU
1.Control Unit (CU)
- Igenzura ibindi bice byose bya CPU.
- Itanga amabwiriza kubindi bice bya CPU.
- Iyobora uko amakuru agenda hagati muri CPU, RAM n'ibindi bice.
2.Alithmetic Logic Unit (ALU)
- Ikora imibare (guteranya, gukuramo, gukuba, kugabanya.
- Ikora ibikorwa bya logic.
3.Registers
- Ni ububiko buto cyane, buri imbere muri CPU.
- Bubika amakuru ari gukoreshwa ako kanya.
- Bworohera CPU, kuburebamo amakuri ari gukoreshwa kuruta RAM, Niyo mpamvu amakuru ari gukoreshwa ako kamwanya, ahita ajyanwa muri regiseters.
- Bukora vuba kurusha RAM.
4.Cache Memory
- Ni ububiko bwihuse cyane, buri hafi ya CPU.
- Bubika amakuru akoreshwa kenshi.
- Urugero: no mubuzima busanzwe, ikintu umuntu akunda gukenera cyangwa gukoresha, aracyiyegereza akagishyira hafi ye, aho kukigeraho bizajya bimworohera.
- Aha CPU nayo, amakuru ikoresha kenshi, iyabika muri cache memory kugirango niyongera kuyakenera, ntibiyigore, cyangwa ngo bifate igihe kinini iyageraho.
- Cache memory igabanya igihe cyari gukoreshwa na CPU, ikura amakuru muri RAM iyajyana muri registers.
5.Buses
Ni imiyoboro itwara amakurumuri CPU.
Amoko ya buses
- Data Buses: itwara amakuru (data).
- Address Buses: zitwara aderesi yaho amakuru avuye, naho agenewe kujya.
- Control Buses: zitwara amabwiriza n'ibindi bimenyetso, bigenzura uko ibindi bice bikoresha imiyoboro.
6.Clock
- Itanga umuvuduko CPU ikoreraho.
- Ipimwa muri GHz.
- Igenzura uko ibikorwa bikurikirana.
7.Cores
- Ni udu CPU duto tuba munzu ya CPU imwe.
- Zituma CPU ikora imirimo myinshi mugihe kimwe, kuko cores zigabana igikorwa kimwe kinini, buri cores igafata agace kayo, bityo igokorwa kikarangira vuba.
- Uko CPU igira cores nyinshi, ninako byongera umuvuduko ikoraho.