Hardwares Niki?
Inyandiko z'Isomo
Computer hardwares ni ibice bya mudasobwa bifatika (touchable), ushobora gufataho n'intoki, ukabibonesha n'amaso (tangible). Hardwares zose zirakorana, kugirango mudasobwa abashe gukora ibikorwa byose ikora.
Hardwares z'ingenzi Kuri Mudasobwa
1.Ubwonko bwa mudasobwa (Central Processing Unitn(CPU))
Ni ubwonko bwa mudasobwa, bugenzura kandi bukanatunganya amakuru yose arimuriyo.
2.Ububiko bwibanze (Random Access Memory (RAM))
Ni ububiko bubika amakuru igihe gito, mugihe ari gutunganywa na CPU. Ibika amakuru yakokamwanya mugihe mudasobwa iri kuyatunganya, iyo ufunze mudasobwa yose ahita asibwa.
3.Hard Disk Drive (HDD)/Solid State Drive (SSD)
Ni ububiko bubika amakuru igihe kirekire, nubwo wazimya mudasobwa. Bubika amadosiye, amaporogaramu n'amakuru yigihe kirekire. Amakuru yabitsweho avaho gusa, iyo asibwe kubushake.
4.Motherboard
Ni igitanda cyingenzi (main ciruit board), gicomekwaho hardwares zose z'ingenzi za mudasobwa. nka CPU, RAM, HDD/SSD nizindi ... Motherboard ifite utuyira twinshi twitwa buses duhuza hardwares zose, zicometse kuri motherboard.
Buses: ninzira (paths) zitwara amakuru n'amashanyarazi biva muri hardware imwe, bijya muyindi kuri motherboard.
5.Monitor
Ni ikirahuri (screen) cyerekana amashusho n'ibisubizo bya mudasobwa, nibirigukorwa uko biri kugenda.
6.Keyboard na Mouse
Keybaord:
Ikoreshwa mu kwinjiza amakuru yanditse mubwoko bw'inyuguti, inyajwi n'ibimenyetse biri munyandiko.
Mouse
Ikoreshwa mu kugendesha suri (cursor) mumerekezo atandukanye, no guhitamo aho kwemeza gukanda (clicking). Ituma amakuri avanwa hantu hamwe kuri screen, ajyanwa ahandi (Drag & Drop).
7.Power Supply
Ni hardware itanga umuriro w'amashanyarazi, kuzindi hardwares zose za mudasobwa.