Video Buffering
Inyandiko z'Isomo
Video Buffering
Ni igihe video ihagaze (pauses), mu gihe iri gushakisha (loading) ibikurikiyeho, mbere yuko ikomeza.
Mubusanzwe ubona ibi:
- Akamenyetso kakaziga kagenda kikaraga (Spinning circle).
- Cyangwa kubona aya magambo "Loading..."
- Video igahagara, ikongera gukomeza.
Impamvu buffering ibaho:
- Interineti ikora gake.
- Network congestion.
- Signal nkeya za Wi-Fi.
- Video ifite umwimerere wo hejuru (high-quality video) 1080p cyangwa 1K.
- Ibikoresho byinshi kuri network imwe.
Urugero: Iyo uri kureba video kuri YouTube hari interineti ikora gake, video ishobora kugenda yihagarika ikanabuffering.
Buffer Niki?
Buffer in ububiko bubika ibiri kuba ako kamwanya (temporary memory storage) ibika uduce twinshi tugize video, mbere yuko dufunguka.
Porogaramu ikina/iplayinga video (video player) ifata amasegonda make ya video, ikayabika muri buffer, ubundi ikayakina/ikayaplayinga.
Uko wagabanya buffering
- Kwegera router ya Wi-Fi.
- Kugabanya quality ya video (480p aho kuba 1080p).
- Gufunga andi maporogaramu ari gukoresha interineti.
- Gufunga router ukongera kuyicana bundi bushya.
- Gukoresha interineti ikora vuba.
Video buffering ni igihe video iri kugenda ihagarara, bitewe nuko interineti iri gukora gake.