Ibikubiye k'urubuga
Computer Ethics Niki?
beginner Computer Ethics

Computer Ethics Niki?

Hatangimana Patrick ·
Computer Ethics

Inyandiko z'Isomo

Computer Ethics

Ni amahame n'amategeko (principles & rules) agenga uko abantu bakoresha mudasobwa, interineti, n'ikoranabuhanga muri rusange, muburyo bwiza bwizewe kandi butabangamira bandi.

Computer ethics ishingiye kugukoresha IT muburyo bukurikira:

  • Muburyo bwubahisha abandi.
  • Budahungabanya umutekano.
  • Muburyo budakoresha nabi amakuru.

Ibyingenzi bigize computer ethics

1. Privacy

Ni uburenganzira bwo kurinda amakuru yawe bwite.

Urugero:
  • Guhisha password yawe kure, kutayisangiza undi muntu numwe.
  • Kutareba email zabandi utabiherewe uburenganzira.
Urugero rwibitemewe

Gukoresha nabi amakuru y'abantu kuri Facebook cyangwa Google.

2. Accuracy

Amakuru agomba kuba:

  • Ari ukuri, atarimo ibinyoma.
  • Atangiza izina ry'abandi

Urugero: Kutandika amakuru atariyo ku muntu, kumbuga nkoranyambaga.

3. Right of Intellectual Property

Ni uburenganzira bw'umuntu ku mutungo w'ubwenge buhanagano.

Ibi bireba:
  • Software
  • Amafoto
  • Video
  • Indirimbo
  • Amakode (code)
Ntago wemerewe:
  • Gupirata software, Itari Iyawe/kwica umwimere wa software itari iyawe.
  • Kwiba amakode y'abandi.
Urugero:
  • Gukoresha Windows itishyuye.
  • Gukoresha PhotoShop utabifitiye license.

4. Accessibility

Amakuru agomba kugerwaho mu buryo bungana.

Ariko:
  • Ntibivuze ko wemerewe kwinjira muri sisiteme utabiherewe uburenganzira.

Urugero: Kugerageza kwinjira muri sisiteme ya banki utabyemerewe (hacking).

Link yakopiwe!

Cookie Settings

Theme Customization