Ibikubiye k'urubuga
Cyber Crimes
beginner Computer Ethics

Cyber Crimes

Hatangimana Patrick ·
Computer Ethics

Inyandiko z'Isomo

Cybercrimes, Niki?

Ni ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ni ibyaha bikorwa hifashishijwe interineti, mudasobwa, telefone, cyangwa ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga.

Ibyo byaha bishobora gukorerwa umuntu ku giti cye, ikigo (company), cyangwa igihugu.

Ubwoko bwa cybercrimes

1. Hacking

Ni igihe umuntu yinjiye muri sisteme cyangwa konti (account) y'undi muntu atabiherewe uburenganzira, akiba amakuru cyangwa akayasenya.

2. Phishing

Ni igihe umunyabyaha akoresheje email cyangwa website isa nkaho ari iyukuri, agamije kwiba password, PIN, cyangwa amakuru y'ikarita ya banki.

3. Malware

Ni software mbi yinjizwa muri mudasobwa, hagamijwe kwiba amakuru cyangwa kuyangiza.

Urugero:
  • Virus
  • Worm
  • Trojan Horse

4. Identity Theft

Ni ukwiba amakuru bwite y'umuntu nka (ID, konti ya banki), bigakoreshwa m'unyungu zabo.

5.Cyberbulling

Ni ugutoteza umuntu hakoreshejwe interineti (social media, mesaje mbi, nibindi).

6. Online Fraud

Ni uburiganya bukorerwa kuri interineti, nko kugurisha ibintu bitabaho cyangwa kwaka amafaranga m'uburyo bw'amanyanga.

Link yakopiwe!

Cookie Settings

Theme Customization