Ibikubiye k'urubuga
Computer Network Niki?
beginner Computer Network

Computer Network Niki?

Hatangimana Patrick ·
Computer Network

Inyandiko z'Isomo

Computer network

Ni itsinda rya mudasobwa nibindi bikoresho byahurijwe hamwe (computer and other devices connected together) kugirango bisangire imitungo (sharing resources) nka printers cyangwa amakuru (information).

Ibyiza bya Network

1. Gusangira imitungo (Resources sharing)

  • Abantu benshi (users) bashobora gusangira printers, scanners, storage devices cyangwa interineti.
  • Bigabanya igiciro, kuko ibikoresho bisangirwa, mumwanya wo kugurira buri mudasobwa igikoresho cyayo nka printer cyangwa scanner, ahubwo bigasangira imwe gusa hakoreshejwe network.

2. Guhererekanya amakuru (Information sharing)

  • Guhererekanya amakuru (information) hagati y'abakozi indani mu biro (in office).
  • Kuganira (chatting) buri umwe atavuye aho yicaye mu biro.
  • Amakuru ahererekanywa kumuvuduko wo hejuru kurusha gukoresha flash drive.

3. Remote access

Ahantu hose waba uherereye, amakuru uyageraho byoroshye (access information at any location).

4. Collaboration

Abantu bari ahantu hatandukanye, bashobora gukorana ku mushinga (project) umwe.

Link yakopiwe!

Cookie Settings

Theme Customization