Ibikubiye k'urubuga
Web Browser na Search Engine
beginner Interineti (Internet)

Web Browser na Search Engine

Hatangimana Patrick ·
Interineti (Internet)

Inyandiko z'Isomo

Itandukaniro rya Web Browser na Search Engine

Web browser

Ni porogaramu (software) ikoresha search engine runaka nka Google cyangwa Bing, mugushaka amakuru yo kuri WWW hakoreshejwe interineti.

Search Engine (imashini ishakisha amakuru)

Ni porogaramu iyo ariyo yose ikoreshwa mugushaka amakuru abitse ahantu runaka, aho ari hose, singombwa amakuru ari kuri WWW.

Bisobanuye ko:

  • Web Browsers zose, zikoresha search engine runaka mugushaka amakuru ari kuri WWW hakoreshejwe interineti.
  • Ariko search engines zose ntago zikenera web browser mu gushakisha amakuru, cyane cyane amakuru atari kuri WWW, kuko kuyageraho akenshi ntago biba bikeneye interineti.

Google na Google Chrome

  • Google: ni search engine yakozwe n'ikigo (company) cyitwa Google.
  • Google Chrome: ni web browser yakozwe n'ikigo cyitwa Google.

Bing na MicroSoft Edge

  • Bing: ni search engine ya kozwe n'ikigo cyitwa MicroSoft.
  • Microsoft Edge: ni web browser yakozwe n'ikigo cyitwa Microsoft.

YouTube

Ni porogaramau (application software), iri mubwoko bwa search engine ishakisha amakuru ari m'ubwoko bwa video kuri WWW, ariko idakeneye web browser.

Kandi na web browser ishobora kuyikoresha ishakisha amakuru ari mubwoko bwa video kuri WWW.

YouTube nayo yakozwe n'ikigo cyitwa Google.

Link yakopiwe!

Cookie Settings

Theme Customization