Ibikoresho bya Network
Inyandiko z'Isomo
Ibikoresho by'ibanze bya Network
1. NIC (Network Interface Card)
Ni hardware yubakanwa n'igikoresho (device), cyangwa ishyirwa mu/ku gikoresho, ituma kibasha gukoresha network.
2. Hub
Ni hardware ya network, icomekwaho insinga (cables) nyinshi, zigiye kuri mudasobwa nyinshi zirakira amakuru ari koherezwa kuri network.
3. Switch
Ni hardware ikora akazi nka ka Hub, ariko ikagakora m'uburyo buvuguruye kandi bwizewe ku mutekano w'amakuru yo herezwa.
4. Router
Ni hardware ihuza networks zitandukanye.
Urugero: ihuza LAN nka home network na interineti WAN.
5. MODEM (Modulation Demodulation)
Ni hardware ihindura (converts) amakuru ya mudasobwa atwawe na signals za digital mbere yuko iyohereza, ikayahindura mo amakuru abasha kunyura mumirongo y'ihererekanyamakuru ya telefone.
Ikongera igahindura amakuru aje atwawe na signals za analogue, mo signals za digital ibasha gusobanukirwa.
Modulation
Guhindura amakuru atwawe na signals za digital, muri signals za analogue, mbere yuko mudasobwa iyohereza.
Demodulation
Guhindura amakuru atwawe na signals za analogue, muri signals za digital, mbere yuko mudasobwa iyakira.
6. Access Point
Ni hardware itanga Wi-Fi, igahuza ibikoresho bikoresha wireless na Local Area Network (LAN) ikoresha insinga (wired LAN).
Urugero: Mukigo cy'amashuri, hashobora kuba hari access point imanitse kurukuta, itanga Wi-Fi kubanyeshuri, ariko inyuma yayo hacometseho urutsinga ruyihuza na switch cyangwa router.
7. Firewall
Ni sisiteme irinda network, igenzura amakuru yinjira nasohoka, igahagarika ayateje ikibazo cyangwa adafite uburenganzira.
Firewall ishobora kuba software cyangwa hardware
i. Software Firewall
- Ni porogaramu ishyirwa muri mudasobwa.
- Urugero: Window Defender Firewall.
ii. Hardware Firewall
- Ni hardware ishyirwa hagati ya network na interineti.
- Ikunda kuba iri muri router cyangwa ari ibikoresho byihariye.