Internet Niki?
Inyandiko z'Isomo
Internet (Interineti)
Inter: International
net: network
Internet: International network
Internet = Network mpuzmahanga
Interineti
Ni uruhurirane rw'amamiliyoni menshi ya networks yahurijwe hamwe, kugirango amakuru ayinyuzwemo, ahererekanywe kw'isi hose no hanze yayo.
Ni urugero rwiza rwa Wide Area Network (WAN). Igikoresho cyageze kuri interineti, kiba gishobora kohereza no kwakira amakuru ahariho hose kwisi no hanze yayo.
Ubundi busobanuro:
Interineti ni network y'izindi networks nyinshi (millions of interconnected networks).
Ibyiza bya interineti
i. Kugera kumakuru vuba cyane
Ushobora kubona amakuru yose, y'ibintu biri kubera ahantu hatandukanye kwisi, mumwanya muto cyane, bikimara kuba.
ii. Kwiga no gukora ubushakashatsi
Abarimu n'abanyeshuri bashobora kubona ibitabo, ama video abitse mububiko mw'ikoranabunga butandukanye, hifashishijwe interineti.
iii. Kuganira (Chatting)
Ushobora kuganira n'abantu bari kwisi ahantu hatandukanye, nk kuri Whatsap, email.
iv. Ubucuruzi no gushaka akazi
Ushobora kumenya amakuru atandukanye y'ahantu bari gutanga akazi, cyangwa ugacuruza ibicuruzwa muburyo bw'ikoranabuhanga, hifashishijwe interineti.
v. Kwidagadura (Entertainment)
Kureba ama filime (movies), imipira (football), hifashishijwe interineti.