Computer Ergonomics Niki?
Inyandiko z'Isomo
Computer Ergonomics
Ni uburyo bwo gukoresha mudasobwa, ugategura aho ukorera, ugatondeka ibikoresho neza, m'uburyo bitangiza ubuzima bw'umuntu uri gukoresha mudasobwa.
Intego za computer ergonomics:
- Kurinda ubuzima bw'umuntu uri gukoresha mudasobwa.
- Guteza imbere uburyo bwiza bwo gukora.
- Kugabanya umunaniro.
Akamaro ka computer ergonomics
- Irinda uburwayi buterwa no gukoresha mudasobwa nabi.
- Ifasha gukora neza kandi vuba.
- Ituma umuntu akora igihe kirekire atananirwa.
- Ituma umuntu yishimira akazi ke.
Indwara ziterwa kutita kuri ergonomics (poor ergonomics)
- Eye strain: Kubabara amaso.
- Back pain: Kubabara umugongo.
- Neck pain: Kubabara ijosi.
- Wrist pain: Kubabara mu ntoki.
- Headche: Kubabara umutwe.
Ibyo bishobora guterwa no:
- Kwicara nabi.
- Kureba muri screen igihe kirekire.
- Gukiresha keyboard nabi.