Ibikubiye k'urubuga
Gufata Neza Mudasobwa
beginner Computer Care

Gufata Neza Mudasobwa

Hatangimana Patrick ·
Computer Care

Inyandiko z'Isomo

Gusukura Mudasobwa

Keyboard

  • Huha umukungugu (dust) ukoresheje umwuka (compressed air).
  • Yihanagure witonze ukoresheje agatambaro koroshye.
  • Ntuzakoreshe amazi.

Screen

  • Koresha agatambaro gahehereye gusa.
  • Ntuzakoreshe amazi cyangwa isabune.

Hanze ya mudasobwa

  • Hana gura mudasobwa witonze, ukoresheje agatambaro gahehereye.
  • Ntuzakoreshe amazi.

Utwobo twa fan (Fan holes)

Huha umukungugu buri nyuma ya mezi atatu (3).

Ahantu heza wabika cyangwa wakoreshereza mudasobwa yawe

  • Ahantu hadashyushye kandi hadakonje (cool dry place). Atari kwizuba ryinshi, kandi atari hafi y'amazi.
  • Ahantu uz neza ko umwuka ushobora kugera kuri mudasobwa yose.
  • Ahantu hatabuza Fan kubona umwuka.
  • Jya uyishyira kure y'ahantu hari umukungugu cyangwa umwotsi.
  • Jya ukoresha UPS kugirango itazima bitunguranye.

Ibyo ukwiye kugira umuco (Good habits)

  • Kutarira cyangwa kunywera hafi na mudasobwa.
  • Buri gihe jya uyizimya ukoresheje Shutdown, ntuzajye ukanda kuri button ya switch on/off.
  • Jya ubika ibyo umaze gukora buri kanya kugirango utabibura.
  • Jya witonda mugihe ufashe laptop mu ntoki, urimo ugenda.
Link yakopiwe!

Cookie Settings

Theme Customization