Gufata Neza Mudasobwa
Inyandiko z'Isomo
Gusukura Mudasobwa
Keyboard
- Huha umukungugu (dust) ukoresheje umwuka (compressed air).
- Yihanagure witonze ukoresheje agatambaro koroshye.
- Ntuzakoreshe amazi.
Screen
- Koresha agatambaro gahehereye gusa.
- Ntuzakoreshe amazi cyangwa isabune.
Hanze ya mudasobwa
- Hana gura mudasobwa witonze, ukoresheje agatambaro gahehereye.
- Ntuzakoreshe amazi.
Utwobo twa fan (Fan holes)
Huha umukungugu buri nyuma ya mezi atatu (3).
Ahantu heza wabika cyangwa wakoreshereza mudasobwa yawe
- Ahantu hadashyushye kandi hadakonje (cool dry place). Atari kwizuba ryinshi, kandi atari hafi y'amazi.
- Ahantu uz neza ko umwuka ushobora kugera kuri mudasobwa yose.
- Ahantu hatabuza Fan kubona umwuka.
- Jya uyishyira kure y'ahantu hari umukungugu cyangwa umwotsi.
- Jya ukoresha UPS kugirango itazima bitunguranye.
Ibyo ukwiye kugira umuco (Good habits)
- Kutarira cyangwa kunywera hafi na mudasobwa.
- Buri gihe jya uyizimya ukoresheje Shutdown, ntuzajye ukanda kuri button ya switch on/off.
- Jya ubika ibyo umaze gukora buri kanya kugirango utabibura.
- Jya witonda mugihe ufashe laptop mu ntoki, urimo ugenda.