Network Congestion
Inyandiko z'Isomo
Network Congestion Niki?
Network congestion ibaho, igihe ibikoresho byinshi cyane byohereje amakuru menshi cyane, icyarimwe, network ikanainirwa kubitunganya neza.
Bimeze nka ambutiyaje mumuhanda (traffic jam on the road).
Iyo imodoka nyinshi zikoresha umuhanda muto, haba ibi bikurikira:
- Urujya nuruza (traffic) bigenda gake.
- Imidoka zimwe zirahagarara.
- Impanuka zishobora kuba.
Kuri Network:
- Amakuru agenda gake, packets zigatinda kugera aho zoherejwe
- Packets zimwe zishobora kubura.
Impamvu network congestion ibaho
- Ibikoresho byinshi biri kuri network icyarimwe.
- Bandwidth idahagije.
- kudanulodinga amakuru menshi (downloading large files) cyangwa gustreaming ama video (video streaming).
- Ibikoresho bya network bidashoboye (weak network equipment) nka router na switch.
Urugero: Iyo abanyeshuri benshi mu kigo cy'ishuri bari kureba ama video kuri YouTube, icyarimwe, Wi-Fi ishobora kuba nkeya.
Ibiba mugihe cya congestion
- Amakuru yoherejwe, atinda munzira (high latency).
- Gutakara kwa makuru (packet loss).
- Interineti ikora gake.
- Video buffering: Kureba ama video, video iza mu bice bice, igenda yihagarika kenshi iri gushaka (loading) igice cya video gikurikira.
- Guhamagara ijwi riza ari ribi, ryumvikana nabi, video iba igararagara nabi, nta mwimerer wayo uhari (poor voice/video call quality).
Uko congestion igabanywa
Transmission Control Protocol (TCP) niyo igabanya congestion.
- Yongera umuvuduko amakuru agendaho.
- Yongera kohereza packets zatakaye.
- Igenzura urujya nuruza rw'amakuru.
Muri make, network congestion ni igihe network iri gukora gake, bitewe nuko hari amakuru menshi cyane ari kugerageza kugendera icyarimwe.