Ubutumwa bw'umwanda (Spam)
Inyandiko z'Isomo
Spam, Niki?
Ni ubutumwa bwo kuri interineti, bwoherezwa k'ubantu benshi icyarimwe, batabubasabye. Akenshi bugamije kwamamaza, cyangwa gushuka abantu.
Akenshi spam iboneka:
- Social Media
- SMS
- Muri comments zo k'urubuga runaka.
Ingero za Spam
Spam ishobora kuba ubutumwa nkubu:
- Emails zikubwira ko watsindiye amafaranga utasabye
- Ubutumwa bwinshi bwamamaza ibintu utigeze usaba.
- Links zigushishikariza kuzikandaho, kugirango utsindire ibihembo.
Ibibi bya spam
- Kwiba amakuru yawe (phishing).
- Link ishobora kuba ifite softwares zangiza mudasobwa (malware).
- Uburiganya (fraud).
- Gutuma email inbox yuzura cyane.
Uko wakwirinda spam
- Ntugakande kuri links zitazwi.
- Ntugasubize emails udasobanukiwe.
- Ujye ukoresha spam filters.
- Ntugatagaguze email address yawe ahantu hose.